Ubwoko bw'amakimbirane :

Amakimbirane ari mu byiciro cyangwa mu nzego zitandukanye;

Amakimbirane ashobora kuba hagati y'abantu, hagati y'amatsinda y'abantu, uturere, ibihugu cyangwa hagati hagati y'umuntu na system, amategeko cyangwa indangagaciro.

Amakimbirane ayo ariyo yose ashobora kuba:

Amakimbirane agaragara :

Amakimbirane agaragara ni ayo abantu bahura nayo mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ashobora guterwa n'impamvu zoroheje gukemura (gukererwa, impaka ku bantu babiri cyangwa benshi).

 Bene ayo makimbirane ashobora gutera ubushyamirane atitaweho ngo akemurwe hakiri kare n'ubwo aba aturutse kubintu byoroheje.

Amakimbirane asasiweho:

Amakimbirane asasiweho, ari ayo abantu barenzaho, ntibakemure ibiyakurura agakura, kugeza aho haba hakenewe akantu gato gusa gasembura, kugirango abantu bashyamirane.